Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Dylan Maes yasinyiye ikipe Iburayi mu gihugu cya Slovenia

Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Dylan George Francis Maes yasinyiye ikipe yitwa NK Tolmin yo mu gihugu cya Slovenia ku mugabane w’iburayi.

Nogometni Klub Tolmin n’ikipe izakina ikiciro cya kabiri mu gihugu cya Slovenia (Slovenian second league) uyu mwaka w’imikino wa 2023-204. Ni nyuma yaho yazamutse umwaka ushize w’imikino ivuye mu kiciro cya gatatu cyitwa Slovenian third league.

Mu kiciro cya gatatu iyi kipe yabaye iya mbere mu makipe 14 agikina.Ni ikiciro gikinwa mu buryo bwa bice 2 aho haba hari amakipe 14 ahatana mu gice cy’Uburasirazuba ndetse na 14 y’Uburengerazuba ari naho iyi kipe ibarizwa.

Uyu musore Dylan Maes yavukiye mu gihugu cy’Ububiligi (Belgique) mu gace ka Ukkel, akaba afite ubwenegihugu bubiri ubw’ u Rwanda n’ubu Bubiligi.

Dylan Maes w’imyaka 22, akina nka myugariro (Defender – center back) akaba yarari ku Ntebe y’abasimbura ubwo kipe y’igihugu y’u Rwanda yabatarengeje imyaka 23 yasezererwaga na Mali.

Dylan Maes Kandi yakiniye amakipe atandukanye arimo SK Beveren y’abatarengeje imyaka 21 yo mu Bubiligi, Sintrense na Estr.AmadoraB zo muri Portugal ndetse na Alki Orokilin yo mu gihugu cya Cyprus.

Related posts