Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinyi mwiza w’umunya Rwanda APR FC yagenderagaho ayiteye uwinyuma ajya mu Barabu aho azajya ahembwa ayoje igitiyo

umukinyi mwiza w’umunya Rwanda APR FC yagenderagaho mu mwaka w’imikino ushize Mugisha Bonheur(casemiro) yafashe indege kuri uyu munsi yerekeza i Tripoli mu gihugu cya Libya.

Nkuko Tubikesha umunyamakuru akaba n’ushinzwe gushakira uyu musore amakipe Horaho Axel, abinyujije Ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse ati: “Mugisha Bonheur Casemiro mu biganiro byanyuma na Al Ahli SC Tripoli yo muri Libya”.

Mugisha Bonheur ubusanzwe akina hagati mu kibuga akaba ari umwe mu basore beza Apr FC yagenderagaho.

Amakuru yemeza ko uyu musore naramuka asinye muri iyi kipe azaba ari umwe mu bakinnyi babanya Rwanda bazaba bafata agatubutse.

Related posts