Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukino wa APR FC na Rayon Sports ushobora kwimurwa biturutse ku ivugururwa rya Kigali Pele stadium

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukwakira nibwo ferwafa yamenyeshejwe ko ikibuga cya Kigali Pele kigiye kongera kuvugururwa, ibyo bikazatuma imikino ya shampiyona yagombaga kuzahabera ijyanwa kubindi bibuga.

Bimwe mu bikubiye muri iyi Baruwa ni ibi bikurikira.

Impamvu: Gusubukura ibikorwa by’ubwubatsi muri Kigali Pelé Stadium

Bwana Munyamabanga Mukuru,

Hashingiwe ku ngengabihe y’ikigo Real Constructors LTD cyubaka Kigali Pelé Sadium, cyamenyesheje Umujyi wa Kigali ko kuva tariki ya 23/10/2023 kugera tariki ya 29/10/2023 icyo kigo kizasubukura ibikorwa by’ubwubatsi byari bisigaye gukorwa kuri Kigali Pelé Stadium. Kubera iyo mpamvu, turabamenyesha ko imikino yose yari iteganijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium kuva tariki ya 23/10/2023 kugera tariki ya 29/10/2023 yakwimurirwa ikindi gihe.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wagombaga kuzabera kuri Kigali Pele ku itariki 29 Ukwakira arinawo munsi imirimo yo kuvugurura izasozwa. Gusa andi makuru dukesha ikinyamakuru B&B Fm Umwezi avuga ko umukino wa APR FC na Rayon Sports wo ugomba kubera kuri Kigali Pele stadium.

Related posts