Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukino ukomeye mu Rwanda uzahuza RAYON SPORT na APR FC watumye umuvugabutumwa atera umugongo ibyo kujya kubwiriza amaso ye ayerekeza kuri uwo mukino.

Kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira, APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona. Uyu mukino wa mbere mu Rwanda ukomeye, uzabera kuri sitade ya Pele Stadium kuva ku isaha ya saa 15:00 PM.

Gusa uyu mukino wahuriranye n’igitaramo gikomeye cyiswe ‘Imirimo Yawe Live Concert’,  cyateguwe n’umuhanzikazi Mwiza Zawadi afatanyije na Danny Mutabazi ndetse na Gisubizo Ministries kikazabera mu mujyi wa Kigali kuri Bethesda Holy Church hafi y’agakinjiro ka Gisozi.

Hakaba hamenyekanye amakuru ko ubwo uyu mupasiteri twise P.O yatumirwaga muri iki gitaramo cy’ivugabutumwa, yavuze ko ataboneka kuko hazaba hari umukino wa APR FC na Rayon Sports. Yagize ati: “Rayon Sports izaba iri gukina nari kuzaza.”  Uyu muvugabutumwa kandi yanavuze ko yamaze kugura itike y’ibihumbi 10 Frw.

Ahanini Icyatumye uyu mupasiteri agira gushidikanya akaba ari uko umukino w’ikipe ya Rayon Sports yihebeye uzabera ku isaha imwe n’iki gitaramo cy’ivugabutumwa, kuko haba mu rusengero no kuri sitade ya Pele, bazahuha mu ifirimbi ku isaha ya saa 15:00 PM.

Akaba ari igitaramo kizaba kirimo Mwiza Zawadi usanzwe ari mu bahanzi bahagaze neza muri mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Imirimo yawe” ndetse n’izindi.

Akaba ari umunyempano wo guhangwa amaso cyane ndetse akaba yarize umuziki ku Nyundo ikindi kandi kigaragaza ko afite Impano idasanzwe ni uko uyu ari umwe mu biyambajwe mu birori byo Kwita Izina byabaye tariki 1 Nzeri 2023 agasusurutsa ababyitabiriye.

Related posts