Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi yapfuye ubwo biteguraga umukino.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Zambia, Norni Betani yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 21 Gashyantare 2024, azize indwara ya Malaria nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia, Reuben Kamanga.

Kamanga yabwiye itangazamakuru ko uyu Rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya Indoni Roses yafashwe n’uburwayi kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo ikipe y’igihugu yari iri mu mwiherero bihutira kumujyana kwa Muganga ku bitaro bya Kanyama Lev 1 byari hafi aho ariko biranga bamukomezanya ku bitaro bya kamunuza bya Lusaka ari naho yaguye.

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Zambia(Copper Queens) cyangwa se She-polopolo iri mu mwiherero yitegura umukino izahuramo n’igihugu cya Ghana. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ririvuga ko ribabajwe n’urupfu rwa Norni Betani, rigakomeza ryihanganisha inshuti n’abavandimwe nyakwigendera asize.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts