Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umukinnyi w’ikipe y’abafana benshi mu Rwanda agiye guca agahigo ko kugurwa akayabo n’ikipe yo mu Barabu ifite akavagari k’amafaranga

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Nsabimana Aimable yamaze kumvikana n’ikipe ya Al-Nasry Benghazi yo mu gihugu cya Libya.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo Nsabimana Aimable yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano azarangira mu mpera z’Ukuboza 2022, akaba ari nabwo azahita yerekeza mu ikipe bamaze kumvikana.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Nsabimana Aimable azahaguruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha agahita yerekeza mu gihugu cya Libya aho azahita asinyira Al-Nasry Benghazi amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 70 z’Amanyarwanda.

Nsabimana Aimable w’imyaka 25 y’amavuko, yazamukiye mu ikipe ya Marines FC nyuma aza kwerekeza muri APR FC hagati ya 2016 na 2018, mu ntangiriro za 2018 yasinyiye ikipe ya Minerva Punjab yo mu Buhinde, nyuma yo kuyivamo yahise asinyira Police FC ayivamo mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo yahitaga asubira muri APR FC yaje kumusezerera ahita yerekeza muri Kiyovu Sports.

Related posts