Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports ari gushinjwa guhabwa ruswa na APR FC kugirango yitsindishe

 

Mu ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo birimo kugenda neza nyuma yo gutsindwa na APR FC, umukinnyi w’iyi kipe akomeje gushinjwa guhabwa ruswa kugirango yitsindishe.

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye ikipe ya APR FC mu mukino wa 1/2 wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro, umukino urangiye ikipe APR FC igeze kuri final nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 bisanga 1-1 byabonetse ku mukino ubanza ubwo ikomeze kugiteranyo cy’ibitego 3-2.

Nyuma y’uyu mukino ndetse na mbere yaho mu ikipe ya Kiyovu Sports harimo icyikango hagati mu bakinnyi ndetse n’abatoza, bavuga ko hari abakinnyi ba Kiyovu Sports bahawe ruswa kugirango bitsindishwe ndetse binaza kuviramo Iradukunda Bertrand Kanyarwanda gukurwa mu bakinnyi 18 bagomba gukoreshwa kuri uyu mukino.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko nyuma yo gushinja Iradukunda Bertrand kurya ruswa ntabwo byarangiriye aho ahubwo kugeza ubu uyu rutahizamu ntabwo bimworoheye kubera ko ngo arimo kwakira ubutumwa bwinshi bumushinja kurya ruswa kandi kuri we ntabwo abyemera kuko atarazi icyatumye batamukinisha nubwo umutoza ngo atangaza ko yari afite imvune kandi we ari muzima.

Mu butumwa Bertrand yanyujije ku mubuga nkoranyambaga ze yatangaje amagambo akomeye yiregura kuri iki kintu abantu ndetse n’abakinnyi bagenzi be bakomeje kumushinja kubera ko atagaragaye ku mukino batsinzwemo na APR FC, yavuze ko we yari muzima ntamvune yari afite nubwo umutoza ari byo yatangaje, ahubwo ko ngo yari amahitamo y’umutoza yatumye yanga kumukinisha.

Yagize Ati” Abantu bakomeje kumbwira nabi, njyewe ntamvune narimfite ahubwo ni amahitamo y’umutoza yatumye ntakina umukino”. Ibi uyu mukinnyi yabikoze mu ijoro rya cyeye nyuma y’ubutumwa bwinshi.

Iradukunda Bertrand Kanyarwanda yari amaze iminsi afasha ikipe ya APR FC, dore ko mu mukino uyu rutahizamu yakinnye iminota 90 yose, ahubwo icyatangaje benshi n’imvune bamushinjaga kandi umukino yarawurangije ntakibazo afite ndetse agakora n’imyitozo neza yakurikiye uyu mukino.

 

Related posts