Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ashobora guhabwa ibihano bikomeye nyuma yo gukubita umutwe umusifuzi kubera kutishimira ibyo yari asifuye

Umukinnyi ukomeye APR FC ifite nyuma yo kwitwara nabi mu mukino waraye ubaya ashobora guhabwa ibihano bikomeye kubera kutishimira uko umusifuzi yitwaye.

APR FC yaraye ikinnye na Kiyovu Sports mu mukino wa 1/2 ubanza w’igikombe cy’amahoro. Uyu mukino wari umukino ukomeye cyane ndetse wanakaniwe n’amakipe yombi ukurikije uko yitwaye mu kibuga ariko icyatunguranye ni uko uyu mukino warangiye.

Muri uyu mukino abakinnyi b’ikipe ya APR FC bitwaye nabi ku buryo abantu bari baje kuwureba bibabije imyitwarire APR FC isigaye yigisha abakinnyi bayo kandi benshi bari baziko batakitwara mu buryo bitwayemo nabi.

Umukinnyi wa APR FC witwa Kwitonda Alain Bacca yatsinze igitego cy’iyi kipe cyari icya kabiri, umusifuzi wo kuruhande yaje guhita asifura ko habaye kurarira kubera ko uyu musore yateye umupira ariko Nshuti Innocent wari waraririye arawusimbuka Kimenyi Yves ntiyawufata, umusifuzi ahita yemeza ko habayemo kurarira kuko uyu musore yabangamiye cyane umuzamu ntiyabona uko awufata neza,

Nyuma yo gusifura ibi, Abakinnyi ba APR FC Bose bahise buzura ku musifuzi wo kuruhande Mugisha Bonheur Casemiro aza yiruka ahita akubita umutwe umusifuzi ariko agiye gukomeza kurwana umutoza ahita amufata ndetse n’abandi bakinnyi bamwe na bamwe, iki cyatumye benshi basabira uyu musore guhanwa Kandi amakuru dufite bishobora no kuba hatabayemo gusaba imbabazi.

APR FC yaraye inganyije na Kiyovu Sports, umukino wo kwishyura uzaba kuri iki cyumweru ubere kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium aho Kiyovu Sports igiye kujya yakirira nkuko FERWAFA yabitangaje.

Related posts