Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda kandi iri mu zihanganira igikombe buri mwaka yapfushije Nyina umubyara

 

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria ukinira ikipe ya AS Kigali Jibruine Akukii yapfushije Nyina umubyara.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo ikipe ya AS Kigali yahigitse amakipe ari muyakomeye cyane hano mu Rwanda arimo Rayon Sports ndetse na Kiyovu Sports ibasha kwegukana Jibruine Akukii aza avuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

Uyu rutahizamu akimara kugera mu ikipe ya AS Kigali yatangiye kuyifasha cyane bijyanye n’ibitego yayitsindiye ndetse n’imipira yavuyemo ibitego ndetse nuko yagendaga afasha bagenzi be mu kibuga bigatanga umusaruro kandi ukomeye.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko mu minsi ishize uyu mukinnyi atagaragara mu mikino AS Kigali yakinnye, ni uko yagize ibyago agapfusha Nyina umubyara kugeza ubu akaba yaragiye mu gihugu cya Nigeria iwabo kugira ibyo atunganya.

Ikipe ya AS Kigali iheruka kunganya n’ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 27 wabonaga ko icyuho cy’uyu mukinnyi cyaragaragaye cyane cyane mu gice gitaha izamu ku ruhande w’iyi kipe ya AS Kigali.

 

Related posts