Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umukinnyi w’igihangange wabiciye bigacika muri APR FC na Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Saudi Arabia igiye kumutangaho arenga miliyoni 150

Umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana, ari mu nzira zerekeza muri Al Ittihad yo muri Saudi Arabia.

Uyu mukinnyi ari mu nzira zitandukana n’ikipe ye ya KMSK Deinz yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, bitewe n’uko adakoreshwa muri shampiyona kuko nta ‘license’ yahawe.

Djihad kuva akigera muri iyi kipe muri Nyakanga 2021 ntibyamuhiriye kuko yagiranye ibibazo n’umuyobozi muri iyi kipe(sporting director) ahanini bitewe n’uko yanze kugabanyirizwa imishahara mu gihe cya COVID-19, bityo bituma ashyirwa ku ruhande ntiyashakirwa na ‘licence’ yo gukina.

Ushinzwe gushakira uyu mukinnyi amakipe, yatangiye ibiganiro n’amakipe atandukanye kugira ngo abe yagurishayo Bizimana Djihad.

Ikipe iri ku isonga mu zo ashobora kwerekezamo ni Al Ittihad yo muri Saudi Arabia.
Al Ittihad (ikunze gutazirwa The People’s Club) ni ikipe ikomeye cyane kuko ifite ibikombe 33 mu marushanwa atandukanye yagiye ikina. Ni na yo kipe kandi imaze imyaka myinshi muri Saudi Arabia kuko yashinzwe mu 1926; imaze imyaka 95 ibayeho. Ikaba yakirira kuri stade ya King Abdullah Sports City, yakira abantu 62,345.

Bizimana Djihad yakiniye amakipe atandukanye arimo Etincelles, Rayon Sports na APR Fc zo mu Rwanda, Waasl.-Beveren ndetse na KMSK Deinze(akinamo kuri ubu) zo mu Bubirigi.

Kuri ubu, Djihad Bizimana w’imyaka 26 y’amavuko afite agaciro kangana na 150€, ni mu gihe agaciro gakomeye yigeze kugira ku isoko ari 700€.

Related posts