Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wari witezweho gufasha Amavubi ntagikinnye umukino wa Bénin ubura umunsi umwe

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi irabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo yesurane n’iya Bénin mu mukino wa gatatu wo mu itsinda uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane taliki 06 Kamena 2024.

Abakinnyi bose uko ari 25 umutoza Frank Torsten Spittler yahisemo kuzakoresha bameze neza ndetse barakora imyitozo itegura Ikipe ya Bénin batazira “Ibitarwangwe” havuyemo Kwizera Jojea waraye usanze bagenzi be muri Côte D’Ivoire mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Amakuru aturuka mu murwa Mukuru Abidjan wa Côte D’Ivoire, yemeza ko uyu musore wongewe ku rutonde nyuma usanzwe ukinira ikipe ya Rhode Island FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atazakina uyu mukino kubera ibibazo by’umunaniro.

Uyu waraye ugeze muri Côte D’Ivoire mu masaha ya saa kumi z’igitondo, ntiyabashije gukorana n’abandi imyitozo yabereye kuri ku kibuga cy’kigo cy’ishuri rya Lycée Notre Dame de Cocody.

Amakuru yemeza ko uyu mukinnyi wavutse taliki ya 25 z’ukwezi Mutarama 1999, i Bukavu muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, atazifashishwa kuri uyu mukino wa Bénin, icyakora azaba yiteguye neza ku mukino wa kane wo mu itsinda Ikipe y’Igihugu Amavubi ifitanye na Lesotho muri Afurika y’Epfo taliki 11 Kamena 2024.

Umukino wa mbere muri ibiri yegeranye, u Rwanda ruzisobanura na Bénin kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët Boigny, ikaba ari nayo Stade Amavubi aza gukoreraho imyitozo ya nyuma kuri uyu mugoroba.

Nyuma y’uyu mukino Ikipe y’Igihugu izahita ijya kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo taliki ya 11 Kamena 2024.

U Rwanda ruyoboye itsinda rya Gatatu n’amanota ane, rukaba rukurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota 3, Nigeria n’amanota 2 inganya na Zimbabwe, Lesotho n’inota rimwe ndetse na Bénin.

Kwizera Jojea ntigikinnye umukino u Rwanda rufitanye na Bénin kuri uyu wa Kane

Related posts