Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wari ufite ubukwe yoherereje umuvandimwe kumuhagararira kuko yari adahari yagiye gusinyira ikipe iri kure

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Sierra-Leone Mohamed Buya Turah wari ufite ubukwe yakoze ibidasanzwe ubwo yahitamo kohereza umuvandimwe we muri ubwo bukwe kumuhagararira kuko we atabashije kuboneka bitewe n’uko yari yagiye gusinya mu ikipe yo mu kindi gihugu.

Mohamed Buya Turah yari asanzwe akinira ikipe ya Henan Songshan Longmen Football Club yo mu Bushinwa, itariki y’ubukwe bwe yageze atari aho bagombaga kubera kuko yari yagiye gusinyira ikipe yindi yitwa Malmo yo muri Suwede. Ubu bukwe bwe n’umukobwa Suad Baydoun bagombaga kuba ku itariki 31 Nyakanga 2022 bukabera iwabo muri Sierra Leone.

Iyi tariki y’ubukwe rero ngo yaje kugera adahari yagiye gusinyira ikipe nshya Malmo yo muri Suwede izwi cyane ku mugabane w’Uburayi. Ngo yabonye atari buboneke abona kandi gusubika ubukwe bitaba ari byo niko guhitamo kohereza umuvandimwe we ngo amuhagararire muri ubwo bukwe ari nako byaje kugenda.

Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko uyu mukinnyi ari umunyamwuga cyane wemera guhara ibyo kwishimisha akajya gushaka umugati, ariko ku rundi ruhande hari abamunenze bavuga ko yari gusubika ubukwe bukazaba buba afite umwanya. Hari n’abatera urwenya bagera aho bibaza nimba no mu buriri yarahagarariwe n’uyu muvandimwe we.

Related posts