Umukinnyi wakiniraga Kiyovu Sports yeteye umugongo FC Lupopo, yigira muri Murera ubusanzwe yikundira

 

Mosengo Tansele, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,yasinyiye Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports ndetse atera umugongo Lupopo yiwabo muri Congo

Uyu musore w’imyaka 25, ukina mu kibuga hagati bivugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports.

Tariki 4 Kamena 2025, nibwo Mosengo Tansele yasezeye ikipe ya Kiyovu Sports yari abereye Kapiteni nyuma yo guhara amafaranga yose iyi kipe yari imufutiye kugirango ashake indi kipe nziza irenze Kiyovu Sports.

Ibi byabaye nyuma yaho tariki 26 Gicurasi 2025, Uyu mukinnyi agaragaye arimo kubyinira iwe mu rugo yambaye umwambaro wa Rayon Sports, wanditseho Omar Gninge, myugariro w’umunya-Senegal ukinira iyi kipe.

 

Mosengo Tansele wasinyiye Rayon Sports, yashakwaga cyane n’ikipe ya FC Saint Eloi Lupopo yo mu gihugu cya DR Congo. Amakuru dufite avuga ko amafaranga iyi kipe yamuhaga angana nayo Rayon Sports yamahuye, afata umwanzuro wo kuguma hano mu Rwanda.Nyuma y’umutoza, Afhamia Lotfi uheruka gusinya muri Rayon Sports, uyu abaye umukinnyi wa mbere iyi kipe isinyishije muri iki gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi.