Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Rayon Sports wari waramaze kubwira bagenzi be ko yamaze kumvikana n’ikipe yo hanze y’u Rwanda yamaze guterwa utwatsi niyo kipe kubera impamvu isanzwe ibabaza n’abafana ba Gikundiro

 

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports byavugwaga ko yamaze kumvikana n’ikipe yo hanze y’u Rwanda, ntabwo acyetekeje muri iyi kipe kubera impamvu isanzwe ibabaza n’abafana ba Gikundiro.

Hashize igihe kitari gito hano mu Rwanda bivugwa ko SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania yifuza abakinnyi batandukanye bakomeye hano mu Rwanda barimo Leandre Willy Essomba Onana, Manzi Thiery ndetse na Rwatubyaye Abdul ariko kugeza ubu ntabwo haremezwa neza umukinnyi uzerekeza muri iyi kipe.

Rwatubyaye Abdul myugariro w’ikipe ya Rayon Sports umaze iminsi micye atangiye gukinira iyi kipe nawe yari mu bakinnyi bifuzwa cyane na SIMBA SC bijyanye ni uko umutoza w’iyi kipe yamutoje kandi azi ubushobozi bwose afite ariko amakuru yizewe dufite ni uko umutoza akimara kubwira ubuyobozi ko ashaka Rwatubyaye bwahise bumuhakanira bumubwira ko atari ku rwego rwo gukinira SIMBA SC.

Amakuru KIGALI NEWS dukesha bamwe mu banyamakuru bo mu gihugu cya Tanzania bahora hafi ya SIMBA SC, avuga ko impamvu ubuyobozi bwahakaniye Robertihno ko badashaka Rwatubyaye Abdul kubera ko babonye ari umukunnyi mwiza ariko kubera imvune amaze iminsi afite ngo ntibakizera neza ko muri iyi kipe yabo bitazakomeza kugenda gutyo ahubwo bemera ko uyu mutoza yatangira kuvugana na Manzi Thiery akaba ari we yagura byihuse.

Iyi ntenge ubuyobozi bwa SIMBA SC bwabonye kuri Rwatubyaye Abdul, ni ikintu n’ubundi gikunze kugarukwaho cyane n’abafana ba Rayon Sports bitewe n’ibitego uyu mukinnyi agenda atsindisha bigaragara ko imvune yagize bisa nkaho hakirimo akantu ko gutinya kongera kwicara mu gihe yakongera kugira imvune.

Rwatubyaye Abdul yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu meshyi y’umwaka ushize asinya imyaka 2 ariko kubera imvune yasinye afite yatumye akomeza kwivuza, yatangiye gukina ubwo imikino yo kwishyura ya shampiyona yatangiraga mu kwezi kwa mbere uyu mwaka turimo.

 

 

 

 

Related posts