Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umukinnyi wa Rayon Sports wari ufite impano idasanzwe yaburiwe irengero

 

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wari ufite impano idanzwe yongeye kuburirwa irengero.

Mu cyumweru gishize KIGALI NEWS twabatangarije ko umukunnyi ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports Nishimwe Blaise, yari yagarutse mu myitozo ndetse anakora iminsi itari micye imyitozo ariko ubwo Rayon Sports yakinaga umukino wa Shampiyona ntahabwe umwanya ntabwo yongeye kugaragara muri iyi kipe.

Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’ikiruhuko bahawe n’abatoza bakimara gutsinda ikipe ya Marine FC ariko mu gihe abandi bakinnyi basubukuye ntabwo Nishimwe Blaize yagaragaye mu bakinnyi b’iyi kipe barimo kwitegura umukino wa nyuma wa Shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ntabwo irimo gushyira imbaraga nyinshi ku gikombe cya Shampiyona bijyanye ni uko nta mahirwe menshi ifite ahubwo iyi kipe ihanze amaso igikombe cy’amahoro bazakina umukino wa nyuma n’ikipe ya APR FC tariki 3 kamena 2023, uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 58 ikurikiye ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zose zifite amanota 60 ariko APR FC ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo nyuma yuko izigamye ibitego byinshi.

Related posts