Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Rayon Sports ntiyumva ukuntu Haringingo Francis ashaka ku mwicaza ku mukino wa Marine FC kandi arimo gushaka kwigaragaza muri iyi mikino isigaye kugirango abone ikipe ikomeye imugura iri hejuru ya Gikundiro

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon Leandre Willy Essomba Onana ntarimo kumvikana na Haringingo Francis ushaka kutazamukisha ku mukino bazakinamo na Marine FC.

Kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga izakira ikipe ya Marine FC ishaka kuguma mu cyiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino.

Uzaba ari umukino ukomeye cyane bitewe ni uko ikipe ya Rayon Sports ishaka kwitwara neza mu mikino isigaye kugirango ikomeze kugumisha abakinnyi mu mwuka mwiza wo gutsinda mbere yo guhura na APR FC kuri final y’igikombe cy’amahoro. Ikipe ya Marine FC izaza uyu mukino yawukanjye cyane bijyane ni uko irimo kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ikora imyitozo yitegura uyu mukino, wabonaga ko Haringingo Francis utoza iyi kipe ashaka kuzakoresha abakinnyi badasanzwe babona umwanya wo gukina kugirango akomeze kuruhutsa abasanzwe bakina bazabe bameze neza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uri tariki 3 Gicurasi 2023.

Mu bakinnyi basanzwe babanzamo rutahizamu Willy Essomba Onana ari gukomeza gutakambira Haringingo Francis kugirango azamukinishe kuri uyu mukino kugirango bibe nko gukora imyitozo ndetse anakomeze kuzamura umubare w’ibitego azaba yatsindiye Rayon Sports uyu mwaka ndetse anigaragarize amakipe arimo kumwifuza.

Ntabwo umutoza ashaka gukora ikosa ryo gukinisha Onana, aribizi ko bashobora kumuvuna kandi ari umukinnyi urimo kumufasha cyane muri iyi minsi ndetse no ku mukino wa nyuma bageze ari mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina uyu mukino udafite icyo umaze iri ku mwanya wa 3 n’amanota 55 ikurikiye APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye urutonde kugeza ubu naho ikipe ya Marine FC yo ifite amanota 31 bivuze ko itarava mu makipe amanuka nubwo ifite amahirwe menshi ugereranyije n’iziyikurikiye.

 

Related posts