Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Rayon Sports arimo gushinjwa kuganiriza abakinnyi bagenzi be ngo bakomeze kwitsindishwa no mu mikino igiye kuza

 

Ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo bikomeye muri iki gihe kubera kwitwara nabi kw’abakinnyi ndetse n’umutoza Haringingo Francis Christian Mbaya.

Nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzwemo na Gorilla FC ibitego 3-1, hatangiye kuvugwa byinshi harimo nko kugurisha umukino kwa Haringingo Francis ndetse n’imitoreze itari ku rwego rwa Rayon Sports babona uyu mutoza adafite bijyanye ni uko no mu mwaka ushize bigeze muri ibi bihe yatsindwaga mu buryo butumvikana agitoza Kiyovu Sports.

Amakuru KIGALI NEWS twaje kumenye ni uko nubwo benshi barimo gushinja Haringingo Francis ubushobozi bucye, ngo Hari n’abakinnyi bakomeje ngo gushyira mu bandi ibintu bitari byiza. bamwe muri abo barimo kuvugwa ni Mitima Issac ndetse na Bonheur umaze iminsi yarahagaritswe.

Mitima Issac impamvu ibi byose bakomeje kubimushyiramo cyane ni uko we ngo abona ntabushobozi arushwa n’abarimo Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel ngo ahubwo kubera Haringingo Francis wabagize ibitabashwa muri iyi kipe bituma abura umwanya, bituma abakurikirana Rayon Sports bemeza ko uyu ari mu bakomeje kuzana umwuka mubi muri iyi kipe.

Abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse banakunda ikipe ya Rayon Sports byose barabishinja Haringingo Francis wanga gushyira Mitima Issac mu kibuga kandi yarabaye umukinnyi mwiza mu minsi ishize igihe aba bombi babaga baravunitse ariko agakomeza kurwanira ishyaka ikipe ndetse Kandi no muri iki gihe ntabwo yasubiye inyuma ahubwo ni ukwimwa umwanya n’umutoza, niko wavuga.

 

 

Related posts