Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje guhabwa urwamenyo nyuma yo kwizerwa cyane yarangiza agakora ibitangaza bigatuma ikipe itsindwa isuzuguwe

 

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhatana cyane ku gikombe cya Shampiyona yatsinzwe isuzuguwe cyane n’ikipe ya Gorilla FC ibitego 3-1.

Uyu mukino wari wavugishije benshi mbere y’umukino, bavuga ko umukino warangiye kubera ko benshi bemeza ko ikipe ya Gorilla FC iyobowe n’abayobozi bayoboye no muri Rayon Sports.

Umutoza Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yaje gukora impinduka mu bakinnyi iyi kipe isanzwe ibanza mu kibuga, umuzamu Hakizimana Adolphe yaje gukinishwa asimbuye Hategekimana Bonheur wari wahawe ibihano kubera kwitwara nabi mu mukino batsinzemo Police FC.

Uyu muzamu wakoreshejwe yaje gukora amakosa akomeye ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na Gorilla FC ibitego 3-1 ndetse bamwe mu bakunzi bayo batangira kumusabira kutongererwa amasezerano kubera gutuma iyi kipe yiheba cyane ku kuba yatwara igikombe.

Ikipe ya Rayon Sports gutsindwa bitumye ihita isubira ku mwanya wa katatu n’amanota 55 irushwa 5 na Kiyovu Sports iyoboye kugeza ubu nyuma yo gustinda Musanze FC bari bayiteze igitego 1-0, ikaba irushwa na APR FC amanota 2 kuko ifite amanota 57 nyuma yo gutsinda Espoir FC.

Related posts