Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Rayon Sport yazinutswe n’abafana nyuma y’ibyo yabakoreye bagataha barira

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wari witezweho byinshi ku mukino Wayo na Kiyovu Sport Mitima Issac akomeje kugawa na benshi nyuma yo kwerekana ko nta kintu yafasha iyi kipe.

Ku munsi w’ejo hashize kuwa gatanu tariki ya 11 ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe n’ikipe ya Kiyovu sports ibitego 2-1, abatsinze ibi bitego ni Nshimiyimana Ismael Pitchou, Mugenzi Bienvenu ndetse na Willy Essomba Onana watsindiye Rayon Sports.

Uyu mukino wari umukino mwiza kandi wakaniwe ni mpande zombi haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga, aho amakipe yose yari yasheteye abakinnyi bose amafaranga ndetse n’amagambo akomeye ku bakunzi b’aya makipe yombi.

Mu bakinnyi bose bakiniye ikipe ya Rayon Sports nubwo bose intsinzwi bayigizemo uruhare, gusa benshi bakomeje kwikoma cyane Myugariro w’iyi kipe Mitima Issac nyuma yo kwerekana urwego rwo hasi kurusha abandi bakinnyi bose bakinnye uyu mukino.

Abasesenguzi batandukanye ba hano mu Rwanda cyane abanyamakuru b’imikino bayobowe na Kazungu Clever ndetse n’abandi bakorera ibinyamakuru bitandukanye, bakomeje kugaruka kuri uyu mukinnyi wakinnye nabi cyane kandi yari umukinnyi wakagombye kuba yerekana itandukaniro mu bandi nk’umukinnyi wasohotse agakina mu makipe akomeye yo hanze.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindwa ubu yahise igera ku mwanya wa kabiri irushwa na Kiyovu Sport yaraye ibatsinze amanota 2 nubwo ifite imikino 2 y’ibirarane harimo umukino ukomeye uzabahuza na AS Kigali nayo yakaniye cyane uyu mwaka.

Related posts