Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi wa Mukura Victory Sports yaciye igikuba mu bakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutangaza ikintu cyatumye hibazwa niba imikomerere ya Gikundiro idashidikanwaho

 

Umukinnyi ikipe ya Mukura Victory Sports igenderaho muri iyi minsi ukomoka mu gihugu cya Uganda Robert Mukogotia yaciye igikuba mu bakinnyi ba Rayon Sports nyuma y’amagambo yatangaje yuzuyemo agasuzuguro.

Kuri uyu wa gatatu rurambikana mu gikombe cy’Amahoro hatagi ya Rayon Sports ndetse n’ikipe ya Mukura Victory Sports ariko umukino urimo kuvugwa cyane ni uwuri buhuze APR FC na Kiyovu Sports urabera mu Bugesera.

Ku munsi wejo hashize tariki 9 Gicurasi 2023, bamwe mu banyamakuru bakorera mu karere ka Huye aho ikipe ya Mukura Victory Sports ibarizwa, baganiriye na Robert Mukogotia mu kiganiro yakoze mu rurimi rw’ikinyarwanda yatangaje ko iyi kipe ye yiteguye neza uyu mukino ndetse ko ntakabuza baratsinda.

Ntabwo gutsinda ari inkuru ikomeye iri mubyo yatangaje ahubwo yaje gutuma abakinnyi ba Rayon Sports bakangarana cyane cyane ba myugariro b’iyi kipe nyuma yo gutangaza ko muri uyu mukino yizeje abafana ba Mukura Victory Sports ko aratsinda igitego 1 cyangwa 2 kugirango abahereze ibyishimo byuzuye neza.

Uyu mugande Robert Mukogotia kugeza ubu muri iyi Shampiyona y’u Rwanda ari muri ba rutahizamu bakomeye bahari kuko kugeza ubu afite ibitego 13 ararushwa igitego kimwe na Hussein Shaban Tchabalala ufite ibitego 14, ibi bivuze ko avuze ibi ntabwo washidikanya ko no kubitsinda yabikora.

 

Related posts