Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imideri

Umukinnyi wa Kiyovu Sports yarize nk’umwana w’uruhinja nyuma yo kumenya ko mu makipe bagiye guhanganira igikombe na Rayon Sports yagarutse mu rugamba kandi abizi ko iteye ubwoba

 

Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sports umaze iminsi ayifasha cyane Bigirimana Abedi yarize bikomeye ubwo ikipe ye yanganyaga umukino muri iyi wikendi kandi yari igeze ahano yagombaga guhita itwarira igikombe.

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 29 Mata 2023, habaye umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa 27 wagombaga guhereza amahirwe menshi Kiyovu Sports yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu Sports binyuze mu bakinnyi bayo bakomeye barimo Bigirimana Abedi, Nshimiyimana Ismael Pitchou ndetse n’abandi bakoze ibishoboka byose ngo babone intsinzi ariko ntabwo babigezeho umukino urangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa.

Nyuma y’uyu mukino rutahizamu wa Kiyovu Sports ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Bigirimana Abedi yagaragaye arimo kurira cyane yibaza ukuntu yahushije ibitego byinshi muri uyu mukino Kandi ari we abafana ndetse n’abakinnyi bagenzi be bari bitezeho byinshi.

Ikipe ya Kiyovu Sports kunganya uyu mukino byatumye gutwara igikombe bikomeza kugaragara nk’ibigoranye kubera ko ikipe ya Rayon Sports yahise iyegera ndetse hagati yayo na APR FC hagumamo amanota 3 y’ikinyuranyo. Iyo ibasha gutsinda yari buhite itangira kwizera igikombe kuko yari buhite irusha APR FC amanota 5 ndetse igakomeza kurusha 4 Rayon Sports.

 

Related posts