Umukinnyi wa Filimi ufite izina rikomeye mu Rwanda yahuye n’ umugore uvuga ko yamuteye inda ariko ibyo yamukoreye biteye ubwoba!

 

Ku mbuga nkoranyamba zitandukanye harimo haracicikana amashusho y’ umukinnyi wa Filimi mu Rwanda ufite izina rikomeye ubwo yahuriraga mu nzira n’ umugore uvuga ko yamuteye inda gusa we yaje kubitera utwatsi.

Uyu mukinnyi wa Filimi yamenyekanye cyane muri Filimi zitandukanye zirimo Intare y’ ingore ,inzira y’ umusaraba ndetse n’ izindi.

Amakuru avuga ko uyu mugore wafashe uyu mugabo yavugaga ko yamuteye inda kera, akabyara none ubu umwana akaba agiye kuzuza imyaka 20 nta nubufasha bwe azi.Gusa uyu mugabo uzwi nka Roje, we yakomeje ahakana avuga ko uyu mugore atamuzi ndetse atazi n’icyo amushakaho kuko yakomezaga no kumutuka kandi bari mu ruhame.

Amakuru akomeza avuga ko ubwo aho bashwaniraga hari ushinzwe umutekano (umunyerondo), ubwo nawe aba abyinjiyemo ajya kubakiza ariko biranga nawe ahahuriye n’akaga ko gutukwa bikomeye.

Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda bakomeje kujyenda batanga ibitekerezo bitandukanye kuri ayo mashusho,gusa benshi barahurizaho bavuga ko bagomba kuganira aho gushyamirana.