Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImyidagaduro

Umukinnyi wa filime ukomeye cyane Killaman yatangaje ko ubukene bwamurembeje agahungira mugikina filime

Umunsi ku munsi tugenda tubona abanyempano bagiye batandukanye bazamuka bagatangira gukundwa ndetse bakigarurira imitima y’abenshi.

Umugabo udasanzwe umaze kubaka izina mugukina filime no kuziyobora Niyonshuti Yannick wamamaye cyane nka Killaman yatangaje impamvu yagiye muri gukina ama filime benshi barakangarana.

Ubwo yarari kuri Radio Rwanda nk’umutumirwa wa weekend mumakuru ya saa Moya zanimugoroba yabajijwe icyatumye ajya mubyo gukina filime, maze nawe adaciye kuruhande mumagambo ye yagize ati “impamvu nagiye mubyo gukina filime nabitewe n’ubukene”

Ntibimenyerewe ko uzumva icyamamare kivuga impamvu yatumye ajya mubyo akora atavuze ko arimpano cyangwa ko yabikundaga, Killaman we atandukanye nabo cyane kuko impamvu yabimuteye aruko yashakaga amafaranga yo kwita kumuryango we.

Killaman wamamaye cyane akina nk’umusirikare yavuzeko nubusanzwe inshuti ze nyinshi ari abasirikare arinayo mpamvu akunda gukina nk’umusirikare.

Uyu mugabo ufite abana babiri n’umugore yatangaje ko ateganya kuva mubyo gukina filime ahubwo akajya aziyobora akanazandika gusa.

Killaman yatangaje ko yatangiye kujya mubyo gukina filime mu mwaka wa 2019 icyo gihe yatangiye akinira abandi gusa nyuma yagihe gito atangira gukina muri filime ze yiyandikiye, yagiriye inama abantu kudacika intege ndetse no kurwanirira inzozi zabo.

Related posts