Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi ukomeye ukinira ikipe y’igihugu cy’uburundi mukibuga hagati ari mubiganiro byanyuma na Rayon Sport

Ikipe ya Rayon Sport ifatwa nk’igisobanuro cya Ruhago mu Rwanda kurubu irimbanije imyiteguro ikomeye yo kuba yakongera gutwara igikombe cya Championa nyuma yigihe kitari gito kubafana badatinya kugereranya n’igihe cy’icuraburindi kumupira w’u Rwanda cyane ko iyikipe ariyo isusurutsa ruhago y’i Rwanda. kurubu rero iyikipe nyuma yuko izanye abakinnyi batandukanye ariko ikaza gusanga harimo abadashoboye, kurubu ikipe ya Rayon Sport irimbanyije ibiganiro n’umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu cy’uburundi aho biteganyijwe ko uyumusore azaza gufasha bagenzi be mukwezi kwa 1 kuba batwara igikombe cya championa.

Iyikipe ya Rayon Sport yatekereje kuba yazana umukinnyi ukina mukibuga hagati nyuma yaho abakinnyi bayo bagera kuri 6 ngenderwaho bari bamaze igihe bari mubibazo bikomeye ndetse iyikipe ikaba yaragiye igaragaza imbaraga nkeya mukibuga hagati mugihe umukinnyi nka Mbirizi Eric ndetse na Raphael Osalue bamaze kuvunika ndetse na Nishimwe Blaise warusanzwe ahakina akaba yaramaze kujya mubihe bitari byiza. ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kwitegereza ibibazo iyikipe ikunze kugira cyane cyane mukibuga hagati, nibwo yafashe umwanzuro wo kuba yagarura Nahimana Shasir ibiganiro bikaba birimbanyije ndetse bikaba biteganyijwe ko mugihe byagenda neza, uyumusore yasesekara ikigali muntangiriro z’imikino yo kwishyura.

Ikipe ya Rayon Sport iri kumwanya wa 2 muri Championa y’ Urwanda aho ifite amanota 19 ariko ikaba irushwa inota 1 n’ikipe yambere ariyo kiyovu Sport ariko ikipe ya Rayon Sport ikaba ifite imikino y’ibirarane 2 harimo umwe izakina na AS Kigali kuwa4 w’iki cyumweru ndetse nundi mukino ifitanye na Gorilla Fc . mugihe iyikipe yabasha gutsinda iyimikino yose ikaba yahita ifata umwanya wa 1 ndetse ikaba yaba irusha ikipe ya kabiri amanota asaga 5 yose.

Related posts