Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi ukomeye ufite amasezerano y’imyaka 2 muri APR FC ari mu nzira zimwerekeza muri Kiyovu Sports

Umukinnyi wa APR FC Imanishimwe Djabel wari kapiteni wayo umwaka ushize w’imikino ari mu nzira zimwerekeza gukina mu ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Imanishimwe Djabel wagomba kwerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Shabab ntibyakunze bitewe n’uko umwaka ushize w’imikino atabonye umwanya wo gukina uhagije. Ubwo Djabel yageraga muri Al Shabab yasabwe videwo zimugaragaza ari gukina imikino ny’Afurika, abura izo muri Apr FC yerekana izo muri Rayon sports gusa bitewe nibibazo zari zifite ntibazishimira.

Ikipe ya Al Shabab yagombaga kwishyura APR FC Miliyoni 140frw Ku masezerano y’imwaka 2 yarayifitiye ndetse yagombaga kuzajya ihemba Djabel miliyoni 8 Ku kwezi.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko Imanishimwe Djabel agiye gutizwa na APR FC muri Kiyovu Sports umwaka umwe ubundi byagenda neza akazahita yerekeza muri Saudi Arabia.

Related posts