Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi ukomeye ku isi yabuze ayo acira nayo amira , birashoboka ko agiye kubura ikipe akinira kubera kwishongora kwe. Inkuru irambuye..

Kugeza ubu ibintu byahindutse hagati ya Cristiano Ronaldo hamwe n’ umutoza w’ ikipe ya Manchester united , uyu mutoza yavuze ko atacyifuza uyu mukinnyi kubera amagambo adashimishije aherutse gutangaza kuri iyi kipe hamwe n’ umutoza Ten Haag.

Iyi nkuru yasakaye cyane mu gitondo cyo kuri iyu wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, nibwo uyu mukinnyi yatangaje amagambo akakaye ku ikipe ya Manchester United no ku mutoza we Ten Haag ndetse agasobanura ko adateze kumwubaha kuko nawe atigeze amwubaha. Aya magambo uyu mukinnyi yatangaje yaje gutungura abantu benshi bibaba impamvu abishyize hanze.

Uyu mukinnyi mu bwishongore bwe avuga ko nta kintu na kimwe kigeze gihinduka muri United kuva umusaza Ferguson yasezera muri iyi kipe mu mwaka wa 2013 ndetse yakomeje avuga ko iyi kipe idafite iterambere na rimwe mu bijyanye n’imikinire.

Uyu mugabo kandi utarigeze uripfana yakomeje avuga ko ikipe ya Manchester United ngo yamugambaniye ndetse ngo ni kenshi bifuje kumusohora kuri Old Trafford.

Nyuma yo gutangaza amakuru nk’aya umutoza wa United Ten Haag biravugwa ko yamaze kumenyesha ikipe ko atacyifuza Ronaldo muri iyi kipe nk’uko ikinyamakuru ESN cyabitangaje

Bamwe mu bakunzi b’ uyu mukinnyi barimo bari baza aho agiye kwerekeza nyuma y’ uko uyu mutoza avuze ko atakimukeneye muri iyi kipe.

Related posts