Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi Police FC yakuye muri APR FC yerekeje muri Maroc adakinnye umukino n’umwe ubara

Umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Ishimwe Christian yerekeje mu ikipe ya Renaissance Zemamra, ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Maroc.

Nta gihe kinini cyari gishize Ishimwe Christian yerekanwe nk’umukinnyi mushya w’Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police FC ndetse uyu yari yaranatangiranye na yo imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino uteganyijwe gutangira taliki ya 15 Kanama 2024.

Kuri ubu amakuru yizewe agera kuri KglNews yemeza ko uyu mukinnyi Ishimwe agomba kwerekeza muri Maroc gukora Ikizamini cy’Ubuzima “Medical Test” mu ikipe ya Renaissance Zemamra mu cyiciro cya Mbere, kuri uyu wa Gatatu.

Yahise ava i Kampala aho abandi bari mu myitozo banakina imikino ya gishuti, yerekeza muri Maroc.

Amakuru akomeza avuga ko kugira ngo Police FC yemere kumurekura, nuko yibukijwe ko mu masezerano yasinyanye na Police FC harimo ko nihaboneka ikipe imwifuza Police FC izatwara 60% agatwara 40%.

Uyu mukinnyi, Ishimwe Christian yakiniye Marines FC, AS Kigali, APR FC ndetse na Police FC yaherukaga gusinyira.

Ishimwe Christian nyuma y’iminsi mike asinyiye Police FC yerekeje muri Maroc!

Related posts