Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi ngenderwaho muri wa Rayon Sports yahawe igihano gikomeye nyuma y’amakosa akomeye yakoze ba rutahizamu bose bagashaka kumukubita ngo bamuhe isomo

 

Umukinnyi wari umaze iminsi arimo kwitwara neza cyane, Hategekimana Bonheur yahawe igihano gikomeye nyuma yo gukora ikosa rikomeye akagawa cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi hano mu Rwanda.

Ku munsi wo kuwa gatatu hashize tariki ya 3 Gicurasi 2023, ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Police FC bakayitsinda ibitego 3-2, umuzamu Bonheur yatsinzwe Ibitego 2 byose biramubabaza cyane kuko yaje ngo ashaka kudatsindwa igitego na kimwe.

Nyuma y’uyu mukino uyu muzamu yaratukanye cyane ndetse anashaka gukubitwa myugariro w’iyi kipe Mucyo Didier Junior ariko abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Mitima Issac ndetse n’abandi bafite imbaraga muri Rayon Sports baramufata.

Amakuru dufite kugeza ubu ni uko Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye wo guhagarika Hategekimana Bonheur igihe kingana n’icyumweru nta myitozo akora ndetse nta n’umukino wa Shampiyona agaragaramo.

Ibi byatumye abakunzi benshi ba Rayon Sports bikanga cyane bibaza ukuntu iyi kipe igiye kubaho nta muzamu ukomeye wundi ifite nyuma yaho Amani yagaragaje urwego ruri hasi ndetse na Hakizimana Adolphe umuzamu wa mbere akaba yari yaravunitse, ariko amakuru yizewe dufite ni uko Hakizimana Adolphe ameze neza kandi ngo ku mukino uri ku cyumweru azaba ahari ntakibazo afite.

Hakizimana Adolphe amaze iminsi akora imyitozo kandi yuzuye ariko ntabwo umutoza yigeze afata icyemeza ngo abe yamukoresha kuri Police FC agumishamo Bonheur cyane ko yari amaze iminsi akora neza akazi ke, gusa ubu Adolphe niwe ugiye gukoreshwa mu gihe undi yahawe ibihano.

Ibi bije mu gihe Rayon Sports irimo gushaka cyane ibikombe 2 harimo icya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro kandi byose iracyafite amahirwe yo kubitwara. Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023, iyi kipe irakina na Gorilla FC mu mukino ukomeje kuvugisha benshi.

 

Related posts