Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umukinnyi ngenderwaho muri Kiyovu Sports yanze gutera penaliti kubera impamvu ikomeye yatumye benshi bacika ururondogoro

Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi, Bigirimana Abeddy, yanze gutera penaliti ayiharira mugezi we Erisa Ssekisambu, ngo akomeze azamure umubare w’ibitego yinjije muri shampiyona.

Hari ku mukino Kiyovu Sports yatsinzemo Police FC igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu.

Wari umukino usobanuye byinshi kuri Kiyovu Sports yari ku mwanya wa kane, irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota arindwi yose.

Ku munota wa 72 w’umukino, Mugenzi Bienvenue yacomekeye umupira mwiza Bigirimana Abeddy mu rubuga rw’amahina, maze Ngabonziza Pacifique wa Police FC amukoreraho ikosa amukuruye amaguru, umusifuzi ahita atanga penaliti ya Kiyovu Sports.

Benshi barebaga uyu mukino batunguwe no kubona Bigirimana Abeddy usanzwe azwiho gutera neza penaliti, afata umupira akawuhereza rutahizamu Erisa SSekisambu ukomoka muri Uganda, ngo abe ari we uwutera.

Uyu mugabo na we yayinjije neza mu izamu rya Police FC, ryari ririnzwe na Kwizera Janvier.

Bigirimana yabwiye Itangazamakuru nyuma y’umukino ko yahaye Ssekisambu penaliti kuko agomba kongera umubare w’ibitego yatsinze, ndetse ari we usanzwe utsindira Kiyovu Sports.

Yagize ati “Nayimuhaye [penaliti] kuko ari we usanzwe udutsindira kandi afite umubare w’ibitego byinshi mu ikipe. Ni byiza gukomeza kuzamuka dusatira umwanya wa mbere kuko dufite intego yo kwegukana igikombe, ariko kandi ni na byiza kurushaho kugira mugenzi wacu uri mu bafite ibitego byinshi.”

“Mufitiye icyizere kuko azi gutera penaliti neza, nari mbizi ko ari buyitsinde kandi yabikoze. Uko turi mu kibuga buri wese afite icyo ashoboye kurusha undi, mu mupira w’amaguru wibanda ku byo uzi gukora neza kugira ngo utange umusaruro ku ikipe muri rusange. Tugomba gusenyera umugozi umwe, amahirwe tubonye tukayabyaza umusaruro twese hamwe tugafasha Kiyovu Sports kugera ku gikombe.”

Muri rusange Kiyovu Sports imaze kwinjiza ibitego 23 birimo bitandatu byatsinzwe na Ssekisambu, bitanu bya rutahizamu Mugenzi Bienvenue, bitatu bya Bigirimana Abeddy na bibiri bya Ismael Pichou. Abandi bamaze kwinjiza kimwe.

Ssekisambu ararushwa ibitego bibiri na Shabban Hussein “Tchabalala” wa AS Kigali uyoboye abandi n’ibitego umunani, ukurikirwa n’umunya-Cameroun Willy Essomba Onana wa Rayon Sports n’ibitego birindwi.

Kiyovu Sports yahise igera ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 mu mikino 13, ikaba irushwa na Rayon Sports ya mbere izigamye umukino, amanota ane. AS Kigali ni iya kabiri n’amanota 24 nayo mu gihe APR FC ari iya kane n’amanota 21 mu mikino 12.

Related posts