Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kuva mu Rwanda adakinnye umukino wa kabiri kubera impamvu zihutirwa

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Al- Yarmouk muri Kuwait yasubiye muri iki gihugu adakinnye umukino wa kabiri wa gicuti w’ikipe y’igihugu Amavubi kubera umukino ikipe ye ifite ku wa Mbere.

Muhire Kevin ari mu bakinnyi 25 bari hahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alós Ferrer agomba kwifashisha mu mikino ya gicuti na Sudani umwe wabaye ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo undi ukaba uteganyijwe uyu munsi tariki ya 19 Ugushyingo.

Muhire Kevin akaba yarakinnye umukino wa gicuti wa mbere ndetse akaba yaranawitwayemo neza nubwo banganyije 0-0.

Uyu mukinnyi benshi batunguwe no kumva ko agomba guhita asubira muri Kuwait adakinnye umukino wa kabiri.

Amakuru twamenye ni uko uyu mukinnyi wageze mu Rwanda tariki ya 10 Ukwakira 2022 n’ubundi yaje bizwi ko azakina umukino umwe.

Ubwo boherezaga ikipe ye ubutumire, yabwiye FERWAFA ko igishoboka ari uko yaza agakina umukino umwe kuko bamukeneye tariki ya 21 Ugushyingo mu mukino bazakiramo Kamza.

Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati ariko asatira yagombaga kuba yarasubiye muri Kuwait ku wa Kane nyuma y’umukino wa mbere wa gicuti ariko abura indege, basanga indege ihari ari iy’uyu munsi ku wa Gatandatu.

Al- Yarmouk e ku Mbere tariki ya 21 Ugushyingo ikaba izakira Kamza mu mukino w’igikombe cya federasiyo (Federation Cup).

Related posts