Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi benshi bemeza ko yazamutse neza nubwo ntamahirwe yagize yo gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda cyane uku kwezi kurarangira ari gukina muri Shampiyona ikomeye i Burayi

Myugariro w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda agiye kwerekeza mu ikipe ikina icyiciro cya mbere i Burayi nubwo we ntamahirwe menshi yagize yo gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ibintu byigura n’igurishwa ry’abakinnyi byatangiye kuzamuka cyane hano mu Rwanda, abakinnyi bagiye batandukanye bigaragaje hano mu Rwanda bashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda barimo Fiacre, Manzi Thiery, ndetse n’abakinnyi batandukanye bandi makipe.

Amakuru KIGALI NEWS ikesha Radio 1 avuga ko myugariro w’ikipe ya AS Kigali wigaragaje cyane Kwitonda Ally arerekeza kumugabane w’iburayi mu gihugu cya Iceland Kandi ngo ntabwo birarenze uku kwezi atarerekeza muri iki gihugu mu ikipe ya ST Jarnan FC ikina icyiciro cya mbere.

Uyu mukinnyi wakuriye mu ikipe ya Vision, muri uyu mwaka w’imikino yarigaragaje cyane ndetse nubwo agiye kwerekeza muri iyi kipe y’i Burayi yashakwaga cyane n’amakipe hano mu Rwanda arimo APR FC ndetse na Rayon Sports mu buryo bukomeye cyane.

Ikipe ya AS Kigali yakiniraga yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 4 iherekeje ikipe zirimo APR FC, Rayon Sports ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports. Iyi kipe ye ntabwo uyu mwaka yigeze ikina imikino y’igikombe cy’amahoro kubera ko bashaga gushyira imbaraga mu gikombe cya Shampiyona nyuma yaho igikombe cy’amahoro bari bamaze kugitwara inshuro nyinshi nubwo naho bitakunze.

 

 

 

Related posts