Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukambwe Issa Hayatou wayoboye CAF imyaka 29 yitabye Imana abura umunsi 1 ngo yuzuze imyaka 78

Umukambwe ukomoka mu gihugu cya Cameroun, Issa Hayatou wayoboye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] nka perezida hagati y’umwaka w’1988 na 2017, akaza no kuba Visi Perezida wa FIFA, yitabye Imana aguye mu Bufaransa azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Hayatou yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 8 Kanama 2024, habura umunsi umwe ngo yizihize isabukuru y’imyaka 78, dore ko yabonye izuba ku ya 09 Kanama 2024.

Uyu mugabo ni umwe mu bafatwa nk’abaza ku isonga mu gushyira itafari ku mupira wa Afurika kuko yayoboye CAF imyaka 29; kuva 1988 kugeza 2017.

Yinjiye muri CAF avuye mu buyobozi bw’umupira imbere mu gihugu cye kuko yabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Cameroon [FECAFOOT] kuva mu 1986 kugeza mu 1988.

Bimwe mu bikorwa byiza uyu Munya-Cameroun azahora yibukirwaho, birimo kuba ari we yashyizeho irushanwa rya CHAN rikinywa n’amakipe y’ibihugu agakoresha abakinnyi bakına imbere mu gihugu.

Umukambwe, Issa Hayatou kandi yabaye Perezida w’inzibacyuho wa FIFA hagati ya 2015 na 2016 ubwo Sepp Blatter, wari Umuyobozi ahagaritswe akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Muri kanama 2021, Issa Hayatou, yigeze guhagarikwa umwaka umwe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru ndetse acibwa amande angana n’ibihumbi 300 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi [agera kuri miliyoni 33 Frw] kubera kurenga ku mahame ngengamyitwarire ya FIFA.

Abantu batandukanye batangiye kwifuriza Umukambwe Hayatou iruhuko ridashira, bagahuriza ku ku kuba assize umurage utazatakara, nk’aho umuvugizi wa CAF ati “wabuze umuyobozi udasanzwe, umugabo weguriye ubuzima bwe bwose iterambererya ry’umupira wa Afurika. Umurage we uzakomeza kudutera imbaraga duharanira iterambere ry’imikino muri Afurika.”

Inyuma ya Hayatou, muri CAF hamaze kunyura Abaperezida babiri ari bo Umunya-Madagascar, Ahmad Ahmad wamusimbuye n’Umunya-Afurika y’Epfo uriho ubu, Dr Patrice Motsepe. Icyakora ahagati aho hanyuzemo uw’inzibacyubo; Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Omari wayoboye mu gihe kingana n’iminsi 67.

Issa Hayatou yitabye Imana umunsi umwe mbere yo kuzuza imyaka 78 y’amavuko!
Uretse CAF yayoboye imyaka 29, yanabaye Visi Perezida wa FIFA!

Related posts