Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umuhuro w’Amahoro: APR na Rayon Sports habuze uwirata ubwenge bwe muri Stade Amahoro ivuguruye [AMAFOTO]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC na Rayon Sports zaguye miswi 0-0 mu mukino wo kuganura Stade Amahoro yavuguruwe mu birori by’agatangaza byiswe “Umuhuro w’Amahoro” wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024.

Kuri uyu mukino, amakipe yombi yari yemerewe gukinisha abakinnyi abonye bose hatitawe ko bafitiye amakipe yabo amasezerano.

Ni umukino wagaragayemo amasura mashya ku mpande zombi. Ku ruhande rwa Rayon Sports mu babanje mu kibuga harmony Niyonzima Olivier ‘Seif’, Umunyezamu Jackson. Abandi bari mu kibuga ni Nshimiyimana Richard ‘Kabange’ wakiniraga Gorilla FC, Umunye-Congo, Yeng ndetse na Emmanuel.

Ku ruhande rwa APR FC, hagaragaye Dushimimana Olivier waturutse muri Kiyovu Sports, Byiringiro Gilbert waturutse muri Marines, na Mugiraneza Frodouard wakiniraga Kiyovu Sports.

Nyuma y’ibirori by’agatangaza byabanjirije umukino, waje gutangira ku isaha ya saa Kumi n’Imwe n’Iminota itatu, maze amakipe abanza guhuzagurika by’imihini mishya itera amabavu.

Ku munota wa 11 Kategaya Elie yagerageje uburyo bukomeye hanze y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hanze gato y’izamu. Ni amahirwe yakurikiwe n’ayo Rayon Sports yabonye ku ruhande rw’ibumoso Ganijuru Ishimwe Elie agerageje guhindura umupira imbere y’izamu, Charles Bbaale akererwaho gato cyane.

APR FC akoze impinduka hakiri kare cyane maze, Kategaya Elie asimburwa na Niyibizi Ramadan ku munota wa 31 w’umukino.

Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi aguye minswi 0-0, maze mu karuhuko k’igice cya mbere habayo ibirori byo kumva umuziki no gukomeza kwishimira Stade Amahoro nk’Igikorwa cy’Ishoramari gihambaye ku mugabane wa Afurika nk’uko CAF yabivuze ubwo yayihaga Umugisha wo kwakira amarushanwa yayo ndetse n’aya FIFA

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka nyinshi maze abarimo abakinnyi batari basanzwe babona umwanya wo gukina, barigaragaza, ariko ntibyagira icyo bitanga.

Umukino waje kurangira amakipe yombi aguye miswi 0-0 imbere y’abafana bari bakubise buzuye Stade Amahoro.

Rayon Sports na APR zabutse utsinda undi
Stade yari yakubise yuzuye abakunzi b’umupira

Seif yatunguranye muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo!
Rayon Sports mu myitozo ibanziriza umukino!
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi bari ku mukino wa Rayon Sports!

Related posts