Umuhanzikazi w’ umunyarwanda yavuze ibibazo ahura nabyo nyuma y’ uko imiterere ye ikomeje gusaza abagabo.

 

Umuhanzikazi w’ umunyarwanda yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ikibuno cye kimuremereye Kandi akomeje no gukurura abagabo benshi.

Ni umuhanzikazi witwa Bugie Gloria usanzwe uba mu gihugu cya Uganda yavuze ko asigaye abangamirwa n’ ikibuno cye komiremereye. Uyu muhanzi mu minsi ishize yibasiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bamushinja kuba yaribagishije ikibuno kugira ngo atere neza.

Gusa we yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze akora ku mubiri ahubwo ari imihindagurikire y’umubiri we bitewe n’uko agenda akura.

Bugie yavuze ko iyo agira amahirwe yo kwibagisha yari kukigabanya kuko gisigaye kimuremerera kigatuma n’umugongo umurya.Ati “nakagabanyije ikibuno kuko ari kinini kandi kiremereye, bivuna umugongo wanjye. Kuko ndi mugufi iyo ngenda numva ndemerewe bikantera kuribwa umugongo. Ntibyoroshye kukigendana. Ku biro byannje nticyakabaye kinini.”

Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe n’indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.

Uyu mukobwa yavugishije benshi mu minsi yashize ubwo hajyaga hanze amashusho y’ubwambure bwe, ndetse hari n’ubwo yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu buri munsi.

Nshimiyimana Francois