Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025 ,nibwo humvikana inkuru yinshimugongo , y’ umuhanzikazi Musabyimana Gloriose ,wamenyekanye ku Izina rya Gogo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yapfuye urupfu rutunguraye rwababaje abanyarwanda bose bakundaga uyu muhanzi.
Gogo yari afite imyaka 36 y’ amavuko , amakuru avuga ko yagiye I Kampala muri Uganda aho yari yaragiye mu bitaramo yari yatumiwemo, biturutse ku rukundo yeretswe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube, TikTok n’izindi.
Amakuru kandi agera mu itangazamakuru avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi arwariye mu bitaro i Kampala, bivugwa ko yari arwaye umutima.
Urupfu rwa nyakwigendera rwemejwe na Bikem wa Yesu, ushinzwe itangazamakuru n’iyamamazabikorwa bye.Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “R.I.P Gogo, mbega inkuru mbi! Mana nkomereza umutima.”
Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu indirimbo zitandukanye zagiye zigarurira imitima ya benshi bitewe n’ uburyo yakundaga kuvugamo amagambo afite inyigisho,muri izo ndirimbo harimo “Every day, I Need Blood of Jesus” yakunzwe cyane, imufasha kumenyekana n’ikiraro cyo kumva kw’izindi ndirimbo ze zirimo “Uwo Mwana”.
Musabyimana Gloriose yavutse mu 1989 avukira mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani.
Nshimiyimana Francois/ Kglnews