Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzi warumaze igihe atagaragara mu muziki yongeye kugarukana umuvuduko udasanzwe abakunzi be bongera kumwenyura

Umuhanzi akaba n’umuhanga mukuvanga imiziki PhilPeter yongeye gusohora indirimbo nyuma y’igihe kirekire adasohora indirimbo.

Ni indirimbo isohotse itegerejwe nabenshi nyuma yuko yari yaratangaje ko afite indirimbo ebyiri ashaka gusohora muriyiminsi.

Iyi ndirimbo akaba yarayikoranye n’bahanzi bakomeye aribo Drama T wo mugihugu cy’u Burundi na Daddy Andre wo muri Uganda, iyi ndirimbo bakaba barayise Cakula , ikaba yagiye hanze k’umugoroba wo kuri uyu wagatatu tariki 30 Kanama 2023, ikaba yagiye hanze muburyo bwamajwi mamashusho.

PhilPeter aherutse gutangaza ko murwego rwo kwamugura umuziki we ukajya kurwego mpuzamahanga yatangiye gukorana nabandi bahanzi bo mubindi bihugu Kandi bakomeye.

Iyi ndirimbo Cakula ni indirimbo yakozwe na producer Element muburyo bwa majwi ni mugihe amashusho yayobowe na Simba Naila.

PhilPeter asohoye iyi ndirimbo nyuma y’igihe kigera k’umwaka adasohora indirimbo.

Cakula ikaba imaze kurebwa nabantu barenga ibihumbi 35 mugihe cy’amasaha make imaze hanze.

Uyu muhanzi akaba yateguje izindi ndirimbo nyinshi ziri kurwego mpuzamahanga zigiye gusohoka muminsi yavuba.

Related posts