Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImyidagaduro

Umuhanzi ukomoka mugihugu cya Nigeria Davido kunshuro ye yakabiri yahuye na Perezida Paul Kagame.

Ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bugenda bugaragaza gushyigikira imyidagaduro ndetse n’imikino, nyuma ya Diamond Platnumz wahuye na Nyakubahwa Paul Kagame kuri ubu umuhanzi Ukomeye cyane wo mugihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yahuye n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Village Urugwiro bugaragaza ko uyu muhanzi yahuye na Perezida Kagame ariko nta byinshi buvuga ku byo baba baganiriye.

Umuhanzi Davido yageze i Kigali kuri uyu wa 17 Kanama 2023.
Akaba ategerejwe ko aza gutaramira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 mugitaramo cyo gusoza Iserukira muco rya Giants of Africa

Igitaramo Davido yatumiwemo giteganyijwe gutangira saa munani n’igice ku wa 19 Kanama 2023.

Ni igitaramo giteganyijwe kuririmbamo uyu muhanzi w’icyamamare ku Isi, mugenzi we wo muri Nigeria, Tiwa Savage, Umunya-Afurika y’Epfo Tayla na Bruce Melodie wahano mu Rwanda.
Iki gitaramo kikaba ari icyo gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.

Kizaba gikurikira icyabaye ku wa 13 Kanama 2023 cyo gufungura iri serukiramuco, cyararirimbyemo Diamond, Intore Massamba n’umubyinnyi Sherri Silver, cyasigiye ibyishimo ibihumbi by’abacyitabiriye bari banarimo Perezida Paul Kagame.

Kugeza ubu amatike y’igitaramo cya Davido na Tiwa Savage i Kigali yashize ku isoko.

Mu 2014 ubwo Davido yazaga gutaramira bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cyo Kwibohora ku nshuro ya 20, yahuriye na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege ndetse baranasuhuzanya.

Davido wageze i Kigali nyuma yamasaha make agatangaza abantu akavugako ashaka gutegera umukufi we wa Diyama yari yambaye ngo kuberako uri kumuvuna mbere y’uko ataramira Abanyarwanda yagaragaye atawambaye ubwo yahuraga na Perezida Kagame

Related posts