Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzi ukomeye muri Uganda ababajwe no kuba yarirukiye Shugamami bikarangira amwirukanye mu nzu.

Grenade

Umuhanzi usanzwe azwi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda usazwe azwi cyane kubera amakuru yo hanze y’umuziki akunze kugenda aha abantu, yashyize hanze ibya mubabaje kubera kuba yarirukiye Shugamami bikarangira n’ubundi bitamuhiriye.

Uyu muhanzi akaba yitwa Grenade avuga ko mu minsi yashyize yari yarakundanye n’umukobwa umuruta kure gusa kubera amafaranga umugore yari afite bigatuma amukurikira kuko bari bamaze igihe babana mu nzu nk’umugore n’umugabo.

Si ibyo gusa kuko Grenade na Shugamami we banasengeraga mu idini rimwe rya Islam ariko kugira go biba bikaba byarasabye ko Grenade yimuka mu idini akajya muri Islam we yita ko yari akurikiye urukundo byarangiye rutamuhiriye.

Uyu muhanzi yaje kwirukanywa mu nzu ndetse atangira kwibana nyuma y’ibyo we yise kutumvikana byatumye urukundo ndetse n’amafaranga yigaraguragamo ayirukanywamo shishi itabona, akaba yibaza ikintu cyatumye anahindura idini we akaba abyita ko ari ubusazi yakoze.

Grenade ni umuhanzi wo muri uganda ukora injyana ya Afro pop akaba ari muri bamwe mu bakizamuka ariko bagiye bakunzwe n’abantu benshi cyane bisa nk’aho nabo bazatera ikirenge mu cya Goodlife, ndetse n’abandi.

Related posts