Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzi PhilPeter yakomoje kubukwe bwe

Umunyamakuru, umuhanzi, umuhanga mukuvanga imiziki PhilPeter yatangaje ko agiye kuva mubusiribateri agashaka umugore akareka kujya arara yimfumbase.

Uyu musore w’umuhanga cyane mubyo akora abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko agiye gukora ubukwe.

Mumagambo ye yagize ati” Ndumva ngiye gukora ubukwe”

Cyakora bikekwako ko uyu musore yaba yakozwe kumutima n’ubukwe bwa Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, ubukwe bwabaye kuri uyu wagatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, bigatuma y’umva nawe yakora ubukwe n’ubwo umukunzi we yakomeje kugirwa ibanga.

Ibi abitangaje nyuma y’ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa bwari buryoheye ijisho kubabukurikiye cyangwa ababwitabiriye.

Nta mukobwa n’umwe uzwi PhilPeter yari yakundana nawe.

Bamwe mubakunzi be batangaje ko ashobora kuba abona abakobwa bibizungerezi hano mu Rwanda bakomeje gutwara nabandi basore bagenzi be maze nawe bikamutera ishyari ryiza ryo kuba nawe yagira uwo yegukana, ninyuma yuko Miss Pamella afitanye ubukwe na The Ben ndetse na Miss Liliane akaba agiye gukora ubukwe nyuma yuko asigiwe igifunguzo namugenzi we Miss Iradukunda Elsa wakoze ubukwe.

PhilPeter umaze guhirwa cyane nakazi akora muminsi yashize yatangaje ko afite indirimbo ebyiri yabuze amahitamo yiyo yasohora mbere cyakora akaba yaraje gusohora indirimbo Cakula yafatanyije na Drama T wo mugihugu cy’u Burundi ndetse na Daddy Andre wo mugihugu cy’uBugande, hakaba hategerejwe Indi azashyira hanze muminsi yavuba

Related posts