Umuhanzi DeekoBoy uri mu bakomeye i Huye, yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise Akazuba, nyuma y’umwaka wa 2024 wamusigiye amasomo akomeye.
Mu kiganiro uyu muhanzi ukora injyana za Afrobeat, R&B, na Amapiano yagiranye na KGLNEWS, DeekoBoy yavuze ko nubwo 2024 utari umwaka woroshye, wamufashije gutera intambwe nini mu buzima bwe bwite no mu muziki.
Yagize ati “Nahuye n’ibibazo byinshi, ariko navuze ko ari ibisubizo kuko byatumye menya ibyo nshoboye no gukomeza inzira yanjye. Umuryango wanjye nawufashije mu buryo bwinshi, ndabubakira kuko nabonaga inzu zitameze neza, kandi byagenze neza. Icyo nishimira ni uko umuhigo nahize narawuhiguye.”
DeekoBoy akomeza avuga ko nubwo hari igihe abafana be bumvaga ko yabatengushye, bitari ku bushake bwe, ahubwo byatewe n’imbogamizi yahuye na zo.
Ati: “Ndabasaba imbabazi, ariko ubu ndahugutse kandi ndisanzuye, ngiye kubaha indirimbo nyinshi kandi nziza. Ndabashimira kuko mwanyeretse urukundo n’inkunga, kandi ndabizeza ko ibihangano biri imbere bizabashimisha.”
Yavuze ko indirimbo ye nshya Akazuba izasohoka vuba, akaba asaba abafana be kuzayakira neza nk’uko babigenje ku ndirimbo ze zabanje.
Ati “Ni indirimbo nziza cyane, ndayibatuye mwese. Muzayumva, muyikunde, kandi ndabakunda cyane mwese.”
Iyi ndirimbo igiye gusohoka vuba aha, uzaba yiyongera ku zindi z’uyu muhanzi zirimo izakunzwe cyane nka Sikiliza, Kanada, Kanira, na SongaMbele.
DeekoBoy ni umwe mu bahanzi b’impano idashidikanywaho, ababarizwa mu ruhando rwa muzika Nyarwanda bakwiye guhanga amaso muri uyu mwaka wa 2025, bitewe n’ibyo avuga ko abahishiye.
Reba indirimbo za DeekoBoy za shimishije abatari bakeya