Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzi Davis D bashobora kumuroga kubyimba ubugabo, nyuma yo guhemukira umurundi

Mu minsi yashize Davis d ubwo yari mu butembere yabonye couple y’umusore n’umukobwa bameze neza, ndetse umukobwa afite imiterere idasanzwe, yewe iyo umureba uba ubona ko ari mwiza. Ubwo Davis d yabonaga iyi couple, yafunguye telefone ye afata videwo, ndetse arimo avuga amagambo yuzuye irari, agira ati “Dore nyash , dore nyash, dore nyash! byanze bikunze uyu mwana ndamushaka bubi na bwiza”.

Nyuma yo gufata iyo video, yahise ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze ubundi ashyiraho akayabo k’amafaranga ku muntu uzamuhuza nuwo mukobwa. Ntibyatinze inkwakuzi zahise ziyatsindira zimuha nimero z’uwo mukobwa.

Bucyeye bwaho, Davis yahise ahura na wa mukobwa ndetse bagirana ibihe bidasanzwe, ubundi Davis D agira ati “Umwana namutsindiye”. Yakomeje gusangiza amafoto n’amashusho ari kumwe nuwo mukobwa, gusa ntibyashimishije nagato umusore bakunda.

Nyuma yibyo hahise hasohoka amajwi y’Umusore w’umurundi avuga ko yababajwe cyane nibyo Davis D yamukoreye ndetse ko azakora igishoboka cyose akihorera kubw’agasuzuguro ka Davis d wananiwe umuziki agasarira mu bagore.

Uyu musore Yagiraga ati” Nimwumva Davis D hari ikintu abaye ntimuzagire ngo ni ikindi azize, ni ubugome yankoreye, niba imiziki yaramunaniye nayireke ariko areke gukomeza gukina n’abantu. Namubwira ko yakinishije udakinishwa”. Kuri ubu benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko Davis D ashobora kuzarogwa kubyimba ubugabo bitewe nibyo akomeje gukorere abasore abatwara abakunzi babo, dore ko azwi ku izina ngo “Umwami w’abana” cyangwa “Umwami w’amajyepfo”.

Related posts