Mushimiyimana Claire ,umunyarwandakazi w’ umuhanzi uba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika , warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite imyaka ibiri gusa , aza gutakaza abo mu muryango we barenga 80.
Ubwo yaganiraga n’ ikinyamakuru Igihe yavuze ko yagize ihungabana rikomeye, aho mu bishwe harimo se, mukuru we, nyirasenge, nyirarume, ababyeyi ba nyina na se, n’abandi benshi bo mu muryango we.
Claire yavukiye Mont Kigali, mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, ku myaka ibiri y’amavuko, yarokowe n’umubyeyi we nyina wagiye yihishahisha, kugeza ubwo barokokanye.
Ati: “Twabayeho mama yihisha, andwanaho nk’umwana muto, kugeza igihe Inkotanyi zageraga aho twari turi tukabasha kurokoka.”
Uyu muhanzi avuga ko nyuma ya Jenoside, basanze nta cyabo gisigaye, inzu yabo yari yarasenyutse ibikoresho byose byarasahuwe, bari mu bukene bukabije.“Abavandimwe bose barishwe, mama yakomeretse cyane. Byari ibihe bikomeye, by’umwijima. Ariko nubwo twari twacitse intege, icyizere nticyigeze kigenda burundu .”
Claire avuga ko ubuyobozi bw’igihugu bwagize uruhare runini mu kubafasha kongera kubaka ubuzima bushya, ni ubwo igihugu ubwacyo cyari kikiri kwiyubaka.
Ashimira Leta y’u Rwanda n’Ikigega cya FARG cyafashije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Avuga ko FARG yafashije nyina kubona ubuvuzi ku gikomere yari afite, inafasha Claire n’abavandimwe be gusubira ku ishuri. Ati: “FARG ni yo yadufashije kongera kwiyubaka, kuko ni bo batumye twiga.”
Kuri ubu Claire yashyize hanze indirimbo yitwa “Turi kumwe”, atari indirimbo gusa ibi by ‘ umuziki , ahubwo ari n’ ubutumwa bukomeye, urwibutso ku babyeyi ,abapfakazi n’ abandi basigaye mu marira. Ati “Turahari, dufatanye, dufite igihugu cyahisemo kwiyubaka, gutanga imbabazi no gutera imbere. Ijwi ryanjye nshaka ko riba ikiraro cy’icyizere, gitanga ihumure ku bakiri mu rugendo rwo gukira ibikomere.”