Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira

 

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu by’ubuhanzi, Eddy Kenzo, uzwiho kugira amarira menshi mu gihe afashwe n’amarangamutima, yagiriye inama abagabo bumva ko batarira, akomoza ku kintu kibi bakunze gukora aho kurira.

Mu muco w’Abanya-Afrika twakuze twumva ko nta mugabo urira, ndetse n’Umunyarwanda yaje kwitonda agira “Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda”, ariyo mpamvu bizakugora kubona umugabo urira mu ruhame kubera amarangamutima.

Akenshi usanga uwo bibayeho akaganzwa n’amarangamutima akarira, sosiyete itangira kumufata mu bundi buryo ndetse bamwe ntibatinye kumwita ikigwari nk’uko hari ingero nyinshi zibigaragaza.

Gusa ibi siko Eddy Kenzo we abitekereza kuko we abifata nk’ubuyobe, cyane ko we atajya atinya guhisha amarangamutima ye ngo arire yaba yishimye cyangwa ababaye ngo ni uko ari umugabo.

 

Ubwo yari mu kiganiro na ‘Candid’, yavuze ko usanga abagabo benshi bihagararaho bakanga kurira ngo hatagira ubabona akabaseka, nyamara nyuma bakaza kwiherera bakanywa ibiyobyabwenge byinshi bibwira ko ari byo biri bubahe ibyishimo, bikanabibagiza ibibazo bafite.
Yavuze ko ibi bidakwiye kuko ahubwo iyo ukoresha ibiyobyabwenge, uba urushaho kwikururira ibyago mu buzima.

Eddy Kenzo yagiriye inama abagabo ko mu gihe bumva ko amarangamutima yababereye umutwaro, bajya birekura bakarira kuko ari nk’umuti utuma umuntu yumva aruhutse.

Related posts