Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umuhanda uhuza Huye na Nyamagabe wasenyutse igice kimwe kivaho

 


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 15 Mutarama, 2024 nibwo Imvura nyinshi yaguye ikageza ku mugoroba ikaba yatumye igice /igisate cy’umuhanda uhuza Akarere ka Huye na Nyamagabe ucika.

Izi nkangu zikaba zaciye ahitwa Icyizi  ugana iKarambi mu murenge wa kigoma ku muhanda ugana i Nyamagabe. uwo muhanda wasenywe n’inkangu ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h00).

Ibi bikaba byatumye Meya w’Akarere ka Huye agera aho izi nkangu zaciye akaba yavuze ko ari butangaze ibiza gukurikiraho.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yavuze ko imvura nyinshi yaguye muri ibi bice yamanuye inkangu zikangiza igice kimwe cy’umuhanda mugari wa kaburimbo uhuza Huye na Nyamagabe mu Murenge wa Kigoma.

Kayitesi yavuze ko bakimara kumenya ayo makuru biyambaje inzego za Polisi kugira ngo zijye kureba niba uwo muhanda wakoreshwa, cyangwa niba waba ufunzwe kugira ngo abagenzi bashakirwe ahandi baca.

Polisi y’urwanda ikaba yatangaje ko uyu muhanda ubaye ufunzwe by’agateganyo, ndetse inasaba abawukoresha ko baba bihanganye mu gihe uri gusanywa.

 

 

 

Nshimiyinana Francois i Huye

KGLNEWS.COM

 

Related posts