Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugore yishwe n’ umwitero we wo mu mutwe. Dore uko byagenze birababaje

Mu gihugu cya Ghana mu gace ka Bole Savannah haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umugore wishwe n’ umwitero we wo mu mutwe wafashwe mu ipine rya moto.

Ibi byagaragajwe mu mashusho yafashwe na Adom TV.

Uyu mugore witwa Atta yitabye Imana mu mpanuka ya moto biturutse ku mwitero we. Uyu muryango w’ uyu mugore watangaje ko yitabye Imana ku myaka 50 y’ amavuko.

Dore impamvu abagabo aribo barimo gupfa cyane muri iki gihe kurusha abagore? Umva icyo impuguke zivuga

Umwe mu babonye iyi mpanuka iba yatangaje ko uyu nyakwigendera wari ugeze mu izabukuru , yatambutse umuhanda ajya kugura ibyo kurya, hanyuma umwitero we ugwa mu ipine rya Moto.

Ubwo uyu mwenda wafatwaga mu ipine , moto yakomeje kugenda uramukurura kugeza ubwo yakubise umutwe kuri moto.

Uyu watanze aya amakuru yavuze ko Polisi yo muri ako gace kabereyemo iyo mpanuka yahageze ifata umuryango we utanga ubuhamya hanyuma baramushyingura.

Uyu muyobozi wa Police, yatanze inama ku bandi bagore, abasaba kujya barinda cyane imyitero yabo mu gihe bari kugenda mu muhanda nyabagendwa usanzwe ucamo ibinyabiziga kugira ngo bajye birinda impanuka.

Benjamin Buxton yasabye kandi ko abatwara abantu kujya bigengesera cyane kugira ngo bamenye neza ko abo batwaye n’ababegereye bameze neza aho kujya bihuta cyane. 

Bamwe mu baturage bo mu gihugu cya Ghana batewe agahinda cyane n’uyu mubyeyi wapfuye nk’uko byagaragajwe n’amashusho. 

Related posts