Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugore yakoze amahano yatwikishije amavuta ashyushye mugabo we bapfuye ikintu gitangaje nawe uraseka urumirwa.

Mu gace ka Zhombe , mu Ntara ya Midlands, mu gihugu cya Zimbabwe haravugwa inkuru y’ umugabo wahuye n’ uruva gusenya nyuma yo gutwikwa n’ amavuta yo guteka yasutsweho n’ umugore we amushinja kumuca inyuma.

Inspector Emmanuel Mahoko, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Midlands, yemeje ibyabaye , avuga ko iperereza kuri iki kibazo rikomeje. Ati”Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe iri gukora iperereza ku cyaha cyo gushaka kwica aho umugabo wo muri Zhombe yatwitswe n’umugore we wakoresheje amavuta yo guteka ashyushye amashinja kumuca inyuma.

Uyu mugabo, Taurai Hlala, yari kumwe n’umugore we Sobrine Muzioni, ku cyumweru gishize,bari kumva umuziki kuri telefone.Mu buryo butunguranye,hajemo ijwi ry’umugore wari wavugishije umugabo kuri WhatsApp,maze havuka ubwumvikane buke hagati yabo bombi.

Mahoko ati “Ukekwaho icyaha ngo yagiye mu gikoni aho yari atetse afata amavuta yo guteka ashyushye ayasuka ku mugabo we, bimuviramo gushya bikomeye.

Hlala yahise ajyanwa mu bitaro by’akarere ka Kwekwe aho nyuma yoherejwe ku bitaro bikuru bya Sally Mugabe, amerewe nabi.Iperereza ngo riracyakomeza gusa ukekwaho icyaha yarabuze.Polisi yasabye umuntu wese ufite amakuru ashobora gutuma ukekwaho icyaha afatwa ko yayaha polisi imwegereye.

Related posts