Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umugore w’ umukinnyi ukomeye ku Isi yakubiswe n’ inkuba nyuma yo gutungurwa n’ umugabo bari bagiye kugabana imitungo

Umugore w’umukinnyi Achraf Hakimi ukinira Paris Saint Germain, wamujyanye mu nkiko yaka gatanya, asaba ko bagabana imitungo, yizeye ko azahabwa arenga Miliyari 70Frw, yamenyeshejwe ko imitungo yose y’uyu mukinnyi yanditse ku mubyeyi we, Uyu mukinnyi w’Umunya-Maroc yari yasize umugore we, Hiba Abouk amusiga amaramasa nyuma yuko binjiye mu rugendo rwo guhabwa gatanya.

Uyu mugore wa Hakimi yahise atanga ikirego mu rukiko asaba ko babaha gatanya yemewe n’amategeko, ndetse bakagabana imitungo ye, Gusa Urukiko rwamenyesheje uyu mugore ko umugabo we nta mutungo n’umwe atunze kuko imitungo ye yose yanditse kuri nyina, bityo ko mu buryo bw’amategeko nta mutungo n’umwe Hakimi afite.

Uyu mugore Hiba Abouk w’imyaka 36 uruta kure umugabo we kuko afite imyaka 24, yamujyanye mu rukiko yizeye ko azahabwa miliyoni 70 z’ama-Pounds (arenga Miliyari 70 Frw) ariko akubitwa n’inkuba kuko yasanze umugabo we nta mutungo n’umwe afite.

Uwakurikiranye urubanza rwa gatanya rw’aba bombi, yagize ati Umugore wa Ashraf Hakimi yajyanye mu rukiko ikirego cya gatanya asaba ko bazagabana imitungo bakayibagabanyiriza mu rukiko.

Yakomeje agira ati “Ubwo gatanya yashyirwaga mu bikorwa, bombi bemeranyijwe kugabana imitungo, ariko byaje kugaragara ko Ashraf Hakimi nta mitungo agira ndetse nta na konti ya banki agira. Hashize igihe Ashraf Hakimi yarandikishije imitungo ye kuri Mama we.”Hakimi ukinira PSG imuhemba miliyoni 1 € (arenga Miliyari 1 Frw) ku kwezi, na yo 80 % yayo ajya kuri konti y’umubyeyi we.

Yatangiye gukundana n’uyu mugore we muri 2018 ubwo yari afite imyaka 19 mu gihe uyu mugore we yari afite imyaka 31.

Hakimi wafashije ikipe y’Igihugu cye ya Maroc kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi, yari amaze iminsi ashinjwa gufata ku ngufu umugore amufatiye iwe ubwo umugore we n’umuryango we bari baragiye i Dubai.

Related posts