Umugore w’ i Nyagatare wari utwite inda y’ imvutsi, yakubiswe ifuni n’ umugabo we ahita abura ubuzima

 

Mu Murenge wa Katabagemu , wo mu Karere ka Nyagatare humvikanye urupfu rwa Ayinkamiye Solange, w’imyaka 28 y’amavuko, wishwe n’umugabo we witwa Uwanyagasani Simon, uzwi ku izina rya Gisiga amukubise ifuni.

Uyu mugore yari atwite inda y’imvutsi, akaba yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, makuru aturuka mu baturage avuga ko urupfu rwa Ayinkamiye rwamenyekanye ubwo abaturanyi bumvaga inkuru ivuga ko umugabo we yamwishe akoresheje ifuni.

Umwe mu baturage yagize ati:“Nageze aho byabereye nsanga abayobozi bamaze kumujyana. Amakuru twumvise ni uko bari bafitanye amakimbirane, kandi n’ubuyobozi bwigeze kubivangamo ariko ntibyatanga umusaruro.”

Undi muturage nawe yagize ati:“Twabimenye ahagana saa sita z’ijoro. Tuhageze dusanga umudamu aryamye yubamye, bamwishe bamukubise ifuni.”

Abaturage bavuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane, bityo basaba inzego bireba kugira icyo zikora hakiri kare mu gihe habayeho ibibazo mu ngo.Umuturage ati :“Ibi ni ibintu bikwiriye gucika. Inzego zibishinzwe zigomba kwegera imiryango ifitanye ibibazo kugira ngo bifatirwe ingamba, aho kugira ngo bigere ku rwego rwo kwicana.  bibaye ngombwa, babatandukana aho kugira ngo bicane,”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gikandura, Rubugomba Enock, yemeje ko amakimbirane muri urwo rugo yari azwi ariko ngo iyo babageragaho, bombi bavugaga ko bamaze kwiyunga.Yagize ati:“Bagiranaga amakimbirane, ariko twajya kubunga bakavuga ko bihuje. Iyo umuntu akubwiye ko bihuje, ntacyo uba ushobora gukora,”

Karengera Alex,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, nawe yemeje ayo makuru, asaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n’ubusinzi, butuma bamwe bafata imyanzuro mibi.
Ati: “Amakuru twayamenye turahagera kandi turakurikiranira hafi. Turasaba abaturage ibintu bitatu: kumenya amakuru bakayamenyesha ubuyobozi kare kugira ngo tubashe gufata ingamba, kwirinda amakimbirane, ndetse no kwirinda ubusinzi. Abacuruza inzoga nabo bakamenya amasaha yo gucuruza,”

Nyakwigendera Ayinkamiye Solange asize abana babiri, ndetse n’uruhinja yari atwite. Umurambo we n’uwo yari atwite bashyinguwe kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kuvanwa ku bitaro bya Nyagatare.