Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugore w’ i Musanze yaketse ko umugabo we yamutwaye akayabo k’ amafaranga kubyakira biramunanira ahitamo kwiyambura ubuzima ngo amuhime

 

Ni umugore wo mu Karere ka Musanze , aho bivugwa ko yaketse ko umugabo we yambwibye amafaranga kubyakira bikamunanira ahitamo kunywa umuti batera mu myaka witwa Rocket birangira umutihanye.

 

Uyu mugore n’ uwo mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza wo Mukarere ka Musanze yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri ari muri koma nyuma yo kunywa muti wica imyaka ubwo yari amaze kubura amafaranga bigakekwa ko ari umugabo we wayibye.

 

Uyu nyakwigendera yari afite imyaka 26 y’ amavuko

Inkuru mu mashosho

 

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku itariki 12 rishyira itariki 13 Kamena 2023.

Ngo ubuyobozi bwamenye ayo makuru butabaye bumusanga mu rugo arembye, ari nabwo batumije Imbangukiragutabara imugeza mu bitaro bya Ruhengeri agihumeka.

Amakuru ava mu baturanyi be, avuga ko uwo mugore yagiye kureba aho yari yabitse amafaranga, ayabuze akeka ko mu bayibye haba harimo n’umugabo we, ngo ahita afata icyemezo cyo kunywa uwo muti.

Mu kiganiro Kigali Today dukesha ino nkuru yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean, yavuze ko ubwo yamenyaga ayo makuru yasabye Gitifu w’Akagari ka Nyarubuye uwo mugore atuyemo, kwihutira kumugeza mu bitaro, dore ko we ngo yari yakoreye irondo mu Kagari ka Bumara.

Nk’uko Gitifu Dushimire akomeza abivuga, ngo ubwo uwo mugore yiyahuraga umugabo we ntabwo yari yagatashye, avuga ko umubare w’ayo mafaranga yibwe atigeze abasha kuwuvuga nyuma y’uko yari arembye.

Hakomeje gukekwa ko ari umugabo waba wayibye, dore ko ubwo bari batumije imbangukiragutabara uwo mugabo yahize aza bigaragara ko yanyoye, gusa Gitifu Dushimire avuga ko nta gihamya cyerekana ko ayo mafaranga yibwe n’umugabo.Ati “Ntabwo tuzi umubare w’ayibwe n’uwayibye ntabwo azwi, ubwo twatekerezaga gushakisha umugabo ngo tumukurikirane yahise aza muri iryo joro yasinze, anaherekeza umugore we ku bitaro. Ntabwo twavuga ko umugabo yigeze yihisha, nta n’uwahita yemeza ko ari we wayibye”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage kujya bataha kare, kandi amafaranga bakoreye bakirinda kuyasesagura bayamarira mu nzoga zibatera ubusinzi bikongera amakimbirane.Ati “Abaturage ntibakwiye kumarira amafaranga bakoreye mu nzoga, uwo mugabo yatashye yasinze kandi n’uwo mugore wiyahuye batubwira ko yari yasomyeho. Ntabwo umuntu akwiye kuza ngo nasanga bamwibye ahite afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, ahubwo ibibazo bye akwiye kubitura inzego z’ubuyobozi zikamufasha”.

Amakuru avuga ko uwo mugore ari mu bitaro bya Ruhengeri, aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga.

 

Related posts