Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umugore ufite ibi bimenyetso aba akunda by’ abindi bikorwa n’ abantu bubatse cyane ku buryo afungurira amaguru umusabye wese

Ubushakashatsi bugaragaza ko ingeso yo gukunda igitsina ku rugero ruri hejuru imaze gufata intera ikabije,ibikorwa by’ubusambanyi ,byariyongereye,hirya no hino gutandukana by’abashakanye bitewe no guhemukirana bimaze gufata indi ntera ,ibikorwa byo kwikinisha ku bakiri bato nabyo byuariyongereye cyane.

Indwara yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero kiri hejuru ,ishyirwa mu cyiciro cy’indwara zo mu mutwe ,ahanini ni indwara imunga intekerezo zawe ,ukabatwa no gukunda igitsina bikabije ku buryo bigera ku rwego rwo kuba wanabikorera ku karubanda cyangwa ukabikorera ahantu hagushyira mu byago nko mu kazi ,mu nsengero ,mu tubyiniro nahandi hose uboneye uwo mu bikorana, Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bavuga ko bitangira umuntu yimakaza intekerezo zo kumva ko ibyishimo bye bishyingiye ku mibonano mpuzabitsina, izo ntekerezo mbi zikagenda zimunga ubushobozi bwe bwo gushyira mu gaciro.Ari nabyo bitera ko imisemburo ihuzwa no kubatwa ivuburwa ku bwinshi ,bityo umuntu akajya yumva ko imibonano mpuzabitsina ari ctyo kintu cya mbere kimuha ibyishimo ndetse bikagera aho ananirwa no kwigenzura ,ahubwo akagenzurwa n’amarangamutima ye.

Dore bimwe muri ibyo bimenyetso

Kumva ukeneye gukora imibonano mpuzabitsin* a  ku kigero gikabije: Umuntu watangiye kubatwa n’uburwayi bwo gukunda igitsina ku buryo bukabije ,inshuro nyinshi yumva muriwe akeneye gukora imibonano mpuzabitsina kenshi ,kandi aho ariho hose ibyo bitekerezo akumva bizamuka muri we.Akenshi usanga umuntu wageze kuri uru rwego ,aba atagishobora kugenzura amarangamutima yo gukora imibonano mpuzabitsina ahubwo ariyo amugenzura ,abenshi muri aba bishora mu bikorwa bigayitse byo kwikinisha kugira ngo bimare irari ry.umubiri ,uba ubarya ubasaba kubikora .

Kunanirwa kuzuza inshingano zawe za buri munsi nko gusiba akazi kugira ngo wimare irari: Aha umuntu urukundo afitiye ibi bikorwa byo gutera akababriro bitagengira kugira ingaruka mbi ku nshingano ze za buri munsi ,nko gukererwa akazi ,ko gusiba nibindi kugira ngo abon umwanya wo gusambana.

Ikibazo si ugusiba akazi ahubwo ikibazo nuko ubwonko bwawe n’intekerezo uba utagishoboye kuzigenzura ahubwo ugiye kuba imbata yabyo , Iyo umuntu yageze kuri uru rwego aba atangiye urugendo rwo kubatwa ,ndetse no kwigarura bikaba bitagishobotse keretse ahawe ubufasha bw’abaganga.

Kubatwa no kureba amashusho y’urukozasoni no kumva hari ikintu gihora kigukurura gukurikirana amafoto yabambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga: Bimwe mu bintu biranga umuntu umaze kubatwa niyi ngeso mbi yo kubatwa n’imibonano mpuzabitsina ni guhora kuri murandasi ,akurikirana amashusho y’urukozasoni (filime porunogaraphique) agatangira gutakaza igihe cye kinini abikurikirana ,ibi binatangira kugira ingaruka ku musaruro we mu byo akora mu buzima bwa buri munsi.

Guca umukunzi / umufasha wawe inyuma kenshi: Umuntu ufite ubushake bwo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero kiri hejuru cyane ,ntaba akinyurwa n’umukunzi we cyangwa umufasha we gusa ,ahubwo atangira no gusakuma ku bandi,  Agatangira kugana inzu z’indaya ,akirirwa ku mbuga nkoranyambaga yiruka ku basore cyangwa babakobwa ashuka ,iki akaba ari ikintu kigaragaza ko yamaze kurunduka umwanya munini usanga nta kindi kiganje mu ntekerezo ze buretse imibonano mpuzabitsina..

Guhoza mu rurimi rwawe amagambo yo gukora imibonano mpuzabitsina no gutinyuka kwambara ubusa ku karubanda.Bimwe mu bimenyetso ubwonko bw’umuntu umaze kubatwa n’indwara yo gukunda igitsina bugaragaza ni ukumutegeka kwamabara ubusa ku karubanda ,bigamije kureshya no kuzamura irari ry’abamureba, ibi akabikora nta soni ndetse yumva ko ari n’uburenganzira bwe.Amagambo agamije kwerekana ko akunda icyo gikorwa akiganza mu kanwa ke ,ibi nabyo bikaba biba bigamije kwereka abantu ko amarembo afunguye ,ko uwabishaka ari karibu.

Gukorera imibonano mpuzabitsin* a mu yindi myanya itaragenewe icyo gikorwa no kugerageza ibikorwa bidasanzwe muri icyo gikorwa.Umuntu umaze kubatwa ,abenshi muribo batangira kumva batakinyurwa nicyo gikorwa ,iyo cyakorewe mu mwanya wagenywe ,ahubwo bakagerageza no mu kanwa ,mu kibuno nahandi bagamije kureba ko bazamura ikigero cy’ibyishimo bakuramo.

Dusoza:Indwara yo kubatwa no gukunda imibonano mpuzabitsina ni indwara ivugwa igakira ,ariko bisaba igihe kirekire cyo kuvugwa ,kandi bigasaba ubushake bw’umurwayi.Abaganga b’imitekerereze nibo ba mbere bavura ubu burwayi ariko bigasaba ko uhabwa n’ubundi buvuzi bwo kuvura ingaruka wasigiwe zishobora no kuba ari uburwayi budakira nka virusi ya Sida ,indwara za hepatite ,indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nizindi.

Related posts